Perezida Paul Kagame n’Umudamu we akaba n’Umuyobozi mukuru wa Unity Club Jeannette Kagame bifurije Noheri nziza n’umwaka mushya muhire abana basaga 200 baturutse mu turere twose tw’u Rwanda.
Ni mu muhango ngarukamwaka uhuza ababyeyi ku gitekerezo cya Unity Club cyo kuzirikana abo bana bahagarariye abandi mu turere dutandukanye bagasabana n’ababyeyi ndetse n’abayobozi, barangajwe imbere na Prezida Kagame na Madame Jeannette Kagame. Uwo muhango wabareye muri Village Urugwiro kuri iki cyumweru tariki ya 04 Ukuboza 2016.
Mw’ijambom rye, Perezida Kagame yashimiye umuryango wa Unity Club ku gitekerezo wagize cyo kwibuka abana. Yanasabye ababyeyi gukomeza gutoza abana umuco wa kinyarwanda wo soko y’uburezi buboneye bikazatuma abana bakurana ishyaka ryo gukorera igihugu cyabo.
Yagize ati “Reka mbanze nshimire Unity Club, yabikoze mw’izina ryacu twese, aha turi ni kw’irembo ry’ibiro rya Prezida, Unity Club rero idukorera mw’izina ryacu kandi yahuje abantu benshi. Kandi ngirango nshimire n’ababyeyi bari hano, mukomeza guteza imbere uburere bwiza, bushingiye ku muco. Kurera neza ni ukubaka igihugu. Ni byiza ko igihugu cyacu gikomeza kugira uburezi bwiza kigakomeza gutera imbere mu majyambere y’ibihe tugezemo, kandi bigashingira ku cyo turi cyo mu muco wacu nk’abanyarwanda, bihereye mu bana bato.”
Abana bagaragaje ubuhanaga mu gukina imikino itandukanye bidagadura, kuvuga amazina y’inka, imivugo, kubyina imbyina za kinyarwanda....Perezida Kagame yashimye abana bakiri bato uburyo babasha kuvuga amazina y’inka bakavuga imivugo iboneye, asaba ko uwo muco wakomeza ugasigasirwa.
Yanemeye ko ndetse ubutaha bazasanga abo bana aho baba kugirango n’abatabashije kuza i Kigali nabo babashe kugira ayo mahirwe yo kwishimana n’abandi. “ Mutugereze ubutumwa ku bandi mwasize, abataje, ndabatumye mubabwire ko twabatahije, ubutaha tuzagira nubwo tuza aho mwaturutse twibinanire n’abatashoboye kuza”.
Uwasehirwa Honorine , umwana waruhagarariye abandi ku rwego rw’igihugu, mw’ijambo rye, mu byishimo byinshi, yafashwe n’ikiniga akanyuzamo akanarira ashimira Prezida ibyakozwe bitaho abana. “ Ni iki cyatuma tudashima, kubona abana dufufite uburere, tukajya mumashuri tukiga, kandi twanakora neza Imbuto Fundation ikaduha ibihembo. Sinabura kuvuga ngo mubyeyi mwarakoze. Iyo tubona abantu baduha umurongo muzima turavuga ko natwe dufite icyerekezo, Imana ibampere ijuru ”.
Uwo muhango ngarukamwaka uhuza abana bari hagati y’imyaka 7 na 12 baba baturutse hirya no hino mu Rwanda bagasabana n’abayobozi b’igihugu, abayeyi, abakozi bo mu biro bya Prezida, Imbuto Fundation na Unity Club.