Umuryango wa Unity Club Intwararumuri uyobowe na Nyakubwahwa Madame Jeannette Kagame uzwiho gufasha abana b’imfubyi batazi iyo bakomotse bo mu Karere ka Rubavu (Orphelinat Noel de Nyundo).
Ni ku nshuro ya mbere mu mateka ya Unity Club gutangira gushyingira abo bana bayo. Uwitwa Uwase Yvonne yakoze ubukwe, tariki 24/09/2016 kuri Stella Maris, mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Ubwo bukwe ni ubwa mbere bubaye muri abo bana bafashwa na Unity Club akaba ari nayo yabuteye inkuga kugira ngo bugende neza, ibifashijwemo n’banyamuryango bayo batandukanye.
Muri ubwo bukwe, Unity Club yari ihagarariwe na Regine Iyamuremye, Umunyamabanga Nshingwamikorwa wayo.
Unity Club yagiye ifasha izo mfubyi kubona imiryango zirererwamo, ariko hari abasaga 20 batazi aho baturutse. Abo nibo Unity Club yubakiwe amazu ya kijyambere iyabatuzwamo ndetse ikanabafashirizamo mu buzima bwa burimunsi ngo batere imbere, none batangiye gushaka.
Uwo mukobwa wa mbere ushyingiwe afite imyaka 25, akaba yarararangije amashure yisumbuye, mu gihe ateganya gukomeza Kaminuza. Nyuma ye na’abandi bana biyemeje gukomeza bitwara neza bagahesha ishema Unity Club ndetse nabo bakihesha agaciro bubaka ingo zabo neza.