Articles

Press Room

Jeannette Kagame Yasabye Abagore Kutirara Kubera Politiki Yabahaye Byose

Ku munsi mpuzamahanga w’abagore, Madamu Jeannette Kagame yageneye bagenzi be impanuro y’uko batagomba kwirara kubera politiki y’u Rwanda yabahaye byose kuko ngo hakiri abitinya.

Ubwo yari mu gitaramo cyo kwizihiza uyu munsi hamwe n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, yibukije abagore ko bagifite bagenzi babo bakiri inyuma mu iterambere.

Yagize ati “Uyu ni umwanya mwiza wo kongera gusuzumira hamwe, nk’abantu bafite inshingano zo kubaka igihugu cyacu ndetse n’abandi bafatanyabikorwa, twibaza ibyo dukora, aho tugeze n’urugendo rusigaye.”

Madamu wa Perezida wa Repubulika yakomeje ababwira ko igihugu gifite gahunda yo kugeza ku baturage iterambere ribabereye, kandi cyubaka ubufatanye mpuzamahanga, bushingira ku gaciro ka buri muntu by’umwihariko umugore.

Yunzemo abereka ko bageze ahashimishije kuko bamaze kugira umusingi mwiza mu bikorwa byo kwiyubakira agaciro kabo nk’abagore ndetse ko bafite imbaraga n’icyizere byo gukomeza gutera imbere.

Yagize ati “Leta yadushyiriyeho ingamba zose, zidufasha gutera imbere nk’abagore ndetse no kubahiriza ihame ry’uburinganire ariyo nsanganyamatsiko y’uyu mwaka. Dufite umubare munini w’abagore bari mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo, dufite amategeko na politiki bidufasha kuzamura iterambere ry’abagore ndetse n’amategeko aturengera.”

Yakomeje agira ati“Nyamara turacyafite bagenzi bacu bakiri inyuma mu iterambere, turacyafite abantu bitinya mu bikorwa ubusanzwe byitirirwa ko ari iby’abagabo, nko mu ikoranabuhanga, gushora imali n’ibindi.”

Aha Jeannette Kagame yibajijie impamvu itera ibi, ati “Ni kubera iki tutabyaza umusaruro ufatika ayo mahirwe dufite ? Haracyabura iki ngo inzitizi tugifite tuzirandure burundu ? Twari dukwiye kubanza kumenya impamvu twaba tugifite izo nzitizi, ese ni umuco ? Ni imyumvire ? Ni ukutumva vuba impinduka…”

Yabibukije ko bakwiye kuzirikana ko kugira ngo bazagere ku buringanire busesuye, bakwemera guhindura imyumvire yabo, kuva ku bato kugeza ku bakuru, ntibitwaze inshingano umuco wabahaye.

Yakomeje agira ati “Ntidukwiye kwirara ko dufite ubushake bwa politike, ko twahawe byose, ahubwo dukoreshe uburyo twahawe tuzamura abakiri hasi. Dutoze abakobwa bacu ko bashoboye, tubatoze gutinyuka, maze bazakure bumva ko banganya ubushobozi na basaza babo, bumve ko bakwiga bimwe kandi ko bakora bimwe.”

Nk’Umuyobozi wa Unity Club Intwararumuri, Jeannette Kagame yavuze ko biyemeje gukomeza gushyigikira igitekerezo cy’ishoramari aho bagaragaje ku mugaragaro ikigega bise “New Faces New Voices Rwanda Chapter” bamwe batangiye gufatamo imigabane, dore ko bizihije uyu munsi w’abagore bamaze kugezamo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 70.

Muri uyu mwaka nibwo Unity Club yizihiza isabukuru y’imyaka 20, abayigize barimo abayobozi n’abo bashakanye ndetse n’abahoze mu buyobozi muri guverino bakaba batangaza ko bafite intego yo kuba umusemburo w’ubumwe bwo nkingi y’iterambere rirambye kandi bakageza iterambere ku mugore wo hasi kuko bamenye gukora imishinga ibyara inyungu.

Muri iki gitaramo kandi hahembwe abagore/abakobwa batatu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa byo kwihangira imirimo, bakaba barabigaragarije agashami ka Banki y’Isi ka IFC.

Uwa mbere wahamwe miliyoni 10 akongerwaho n’ibindi bizamufasha kwihugura ni uwitwa Shimwe Ysolde ufite ikompanyi yitwa Uzuri K&Y wagaragaje ko azakuba kenshi umubare w’abo akoresha.

Uwa kabiri wahawe asaga miliyoni 7 n’ibindi bizamufasha kwihugura kurushaho ni uwitwa Kwizera Christelle ufite umushinga wo gukwirakwiza amazi hamwe na Ituze Colombe wahawe miliyoni 5 hakiyongera n’ibyo azakorerwa na we bizamufasha kwihugura kurushaho.

 

Jeannette Kagame Yasabye Abagore Kutirara Kubera Politiki Yabahaye Byose

Article by

Unity Club