Articles

Press Room

Unity Club Intwarumuri Nyuma Y’imyaka 20 Ibayeho

Umuryango wa Unity Club Intwararumuri urishimira ibyagezweho kubera umusanzu yatanze mu gufasha Abanyarwanda kongera kubana neza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byavugiwe mu kiganiro uyu muryango wa unity Club wagiranye n’itangazamakuru, tariki ya 01 Ugushyingo 2016.

Unity Club ni umuryango uhuriwemo n’abagore bari mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igihugu n’abazihozemo n’abafasha b’abari muri izo nzego. Uzizihiza imyaka 20 umaze ushinzwe tariki ya 04 Ugushyingo 2016.

Dr Monique Nsanzabaganwa, Visi Perezidante wa mbere w’uyu muryango avuga ko wagiyeho kuko hari ikibazo gikomeye mu mibanire y’Abanyarwanda kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. “Intego abanyamuryango bihaye ubwo bashingaga iri huriro, yari iyo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda bihereyeho ubwabo. Kandi banafashe Leta muri gahunda yari ifite yo kwimakaza amahoro n’ubu igikomeje, kuko icyo gihe abantu bari bafite ibikomere byinshi.”

Akomeza avuga ko mbere yo kwizihiza iyi sabukuru, abanyamuryango bayo bazabanza kwicara bakareba uko bitwaye mu myaka 20 ishize, banihe icyerekezo cy’iyindi myaka 20 iri imbere.

Oda Gasinzigwa, visi Perezidante wa kabiri wa “Unity Club”, avuga ko uyu muryango utandukanye n’indi yigenga bitewe n’intumbero yawo. “Unity Club ikora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye, ariko itandukanirizo n’indi miryango ni uko ishingiye ku guhindura imyumvire y’abantu mu nzira igana ubumwe n’ubwiyunge nubwo hari gahunda za Leta zibishinzwe.”

Umwe mu banyamuryango ba Unity Club, Angelina Muganza agaruka kuri kimwe mu byamukoze ku mutima mu myaka 20 ishize. “Ihuriro ryacu ritangira ryari rihuje abagore bafite ibibazo bitandukanye, harimo abiciwe imiryango, abari bafite abagabo bakoze Jenoside n’abari batashye mu gihugu bahejwemo imyaka myinshi. Kubona aba bose barabashije kwishyira hamwe, ni intambwe ikomeye inatuma tugera ku ntego.”

Akomeza avuga ko icyakanguye abanyamuryango ba Unity Club ari ukwanga gukomeza kuba indorerezi mu gihugu cyabo kandi bashoboye.

Kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 Unity Club imaze ibayeho hazanahembwa abarinzi b’igihango ku nshuro ya kabiri.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Imyaka makumyabiri, ubunyarwanda ikirezi twambaye.”

Muri icyo gikorwa ngarukamwaka cya Forum ya 9 ya Unity Club, uwo muhango uzababa wizihiza imyaka 20 Unity Club imaze ibayeho. Bizabera muri Kigali Convention Center tariki ya 3 na 4 Ugushyingo aho n’abayobozi batandukanye b’ibihugu bazaba bahari.

 

Unity Club Intwarumuri Nyuma Y’imyaka 20 Ibayeho

Article by

Unity Club