Articles

Press Room

"Ndi Umunyarwanda" Yaje Kuzuza Gahunda Zisanzwe Z’ubumwe N’ubwiyunge

Gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ imaze gucengezwa mu ngeri zinyuranye z’igihugu haba mu bayobozi bakuru, kuri uyu wa gatanu yahuje abayobozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikiranabuhanga(MYICT) n’ab’ibigo biyishamikiyeho. Habayeho gusasa inzobe, ubuhamya buratangwa n’abantu batanga ibitekerezo binyuranye.

Minisitiri wa MYICT, Nsengimana Philbert yavuze ko iyi guhanda igamije kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma y’akaga ka Jenoside yakorewe Abatutsi kagwiririye u Rwanda mu 1994.

Yagize ati “Ni indi ntambwe yo kwisana nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Iyi gahunda kandi ngo mu nzego z’urubyiruko yari ihasanzwe kuko ari na ho yatangiriye mucyitwa ‘Youth Connect’, ubwo abahanzi n’abanyamakuru bahuriraga i Gashora bagatanga inyito y’iyi gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.

Intego ikaba ari iyo kuyimenyekanisha no mu rundi rubyiruko rw’igihugu, ikazagezwa muri kaminuza n’amashuri makuru yose mu Rwanda.

Uyu munsi abakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga n’ab’ibigo biyishamikiyeho bakaba bahuye kugira ngo basase inzobe, banungurane ibitekerezo byatuma irushaho kugera kuri benshi.

Urubyiruko rwo mbaraga z’igihugu ngo rugomba gucengerwa n’iyi gahunda kuko arizo mbaraga zubaka kandi zikaba zanasenya igihugu.

Minisitiri ufite urubyiruko mu nshingano, Nsengimana yagize ati “Kubaka biragora ariko gusenya biroroha, iyi gahunda ni umwanya wo gucukumbura impamvu ihora itandukanya Abanyarwanda.”

Gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yagiye iteza impaka cyane cyane igitangira hari abibazaga ko Abahutu basabe imbabazi Abatutsi bityo batazahorana ipfunwe.

Hari n’abibazaga impamvu amako yongeye kuvugwa kandi bitakemewe ko mu myirondoro y’umunyarwanda hagaragaramo ubwoko, ariko ngo kuri ubu nta kibazo bigiteye kuko Abanyarwanda bagomba kumva ko ubunyarwanda aricyo cyashyirwa imbere.

Iyi gahunda kandi ngo ntabwo ivuga ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda byananiranye, ahubwo igamije kuzuza iyo gahunda nk’uko Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda iha agaciro icyakunga abaturage bayo nk’uko byavuzwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri MYICT Mbabazi Rose Mary.

Mbabazi kandi avuga ko Leta y’u Rwanda itaha umwanya uwo ariwe wese washaka gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda dore ko hari abakirebera mu ndorerwamo y’ubwoko, aho abagera kuri 40% by’ababajijwe bemera ko Jenoside yakongera ikaba Leta iyihaye umwanya.

Hari kandi na 23% babona ko bahawe umwanya wo kwihorera ku babagiriye nabi ngo babikora, ibi bikagaragaza imbara Leta igomba gushyira muri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda”.

Yagize ati “Hari abibaza impamvu abantu bahoze mu butegetsi bwa kera baza bagakomeza gukorera igihugu, ni uko Leta y’Ubumwe yakira buri wese wahindutse, ufite ibitekerezo byubaka.”

Iyi gahunda ariko nk’uko byagaragajwe mu buhamya, iracyafite inzitizi nyinshi kuko hari Abanyarwanda bakibona mu bwoko Tutsi-Hutu-Twa, ndetse ugasanga abana bato bagira amatsiko yo kumenya imvo n’imvano y’amako bityo bigateza ikibazo ku babyeyi babo mu kubaha ibisobanuro.

Aha Depite Bamporiki Edouard avuga ko we umwana we namubaza iby’amoko azamubwira uko yabayeho kera gusa amusabe gushyira ubunyarwanda imbere.

 

"Ndi Umunyarwanda" Yaje Kuzuza Gahunda Zisanzwe Z’ubumwe N’ubwiyunge

Article by

Unity Club