Articles

Press Room

Karongi : «Ndi Umunyarwanda» Irimo Gutanga Umusaruro Mwiza

Ibiganiro kuri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » byatangijwe ku rwego rw’umurenge mu Karere ka Karongi kuwa 25-11-2013 birimo gutanga umusaruro mwiza bijyanishijwe n’icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Ibiganiro byatangiwe mu murenge wa Gishyita byitabiriwe n’abantu b’ingeri zose, harimo abakoze Jenoside bemeye icyaha bahabwa imbabazi, abo biciye, abataragize uruhare muri Jenoside, abayobozi ndetse n’inzego z’umutekano.

Nyuma y’ibiganiro byakoze ku mitima y’abantu cyane, abantu bamwe barabohotse barahaguruka bongera gusaba imbabazi imbere y’imbaga y’abantu hafi 200 bari bakurikiye ibiganiro.

Uwitwa Shuni Eramu yavuze ko kuba yaremeye icyaha cyo kwica Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo ku bwe ntibihagije. Ngo niyo mpamvu yumvaga agomba kongera guhaguruka akicuza ibyo yakoze kandi akongera agasaba imbabazi akanashimira Abanyarwanda by’umwihariko kuba baremeye kongera kumusubiza Ubunyarwanda yari yariyambuye akanabwambura abandi.

Abacitse ku icumu rya Jenoside mu murenge wa Gishyita nabo bashima gahunda ya « Ndi Umunyarwanda », ariko bavuga ko hakiri abantu bagize uruhare muri Jenoside batari bumva uburemere bw’ibyo bakoze ngo bemere kwegera abo bahemukiye babereke ko bicuza nk’uko byagaragajwe na Pasiteri Semunyana Benjamin akaba ari n’umwunzi.

Pasiteri Semunyana yongeraho ko Abahutu bose batari bakwiye kwibona mu ndorerwamo y’abicanyi kuko ngo mu gihe cya Jenoside Abahutu bo ku musozi w’iwabo basiganiye ku mwica, bamwe bati tumwice, abandi bati oya, kugeza ubwo imbaraga z’abeza zageze aho ziganza iz’ababi none akaba akiriho ahumeka n’umufasha we.

Si Abahutu n’Abatutsi gusa bashima « Ndi Umunyarwanda » kuko n’abahejwe inyuma n’amateka bo muri Karongi bavuga ko iriya gahunda ituma barushaho kwibona mu muryango nyarwanda nk’uko byasobanuwe na babili mu bari baje gukurikira ibiganiro.

Umwe muri bo yaragize ati « mwibuke ko muri Leta za kera nta mutwa washoboraga no kwegera aho abandi bantu bari kubera kugirwa ibicibwa, ariko ubu turahagarara imbere y’abayobozi tukavuga icyo dutekereza ».

Gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » mu cyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge izakomereza ku rwego rw’umudugudu guhera tariki 27 kugeza kuya 30 Ugushyingo buri munsi guhera nyuma ya saa sita.

 

Karongi : «Ndi Umunyarwanda» Irimo Gutanga Umusaruro Mwiza

Article by

Unity Club