Articles

Press Room

Unity Club Intwararumuri mu Ihuriro ngarukamwaka rya gatanu

Kuwa gatanu tariki 16 Ugushyingo, Unity Club Intwararumuri yateguye ihuriro rya gatanu ryari rifite insanganyamatsiko igira iti : ”Intwararumuri mu guhesha Agaciro Umunyarwanda twimakaza Ubumwe n’Iterambere”. Iyo mihango yabereye munzu y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Ihuriro rifite intego rusange yo kurebera hamwe AGACIRO k’intambwe tumaze kugeraho mu kwiyubaka, mu guharanira ko ibyo twagezeho nta cyabihungabanya, mu kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’amahoro, byo shingiro ry’Iterambere rirambye bya buri Munyarwanda. Rizamurikirwa ishusho y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, itangwa na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, kugira ngo Intwararumuri zihore zizirikana agaciro k’inzira ndende y’ubumwe n’Ubwiyunge u Rwanda rwubakiraho. Iri huriro kandi rizasoza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge ku rwego rw’Igihugu.

Unity Club Intwararumuri ni ihuriro ry’Abayobozi bari muri Guverinoma, abayihozemo, n’abo bashakanye. Ryatangiye muri Gashyantare 1996, rifite intego yo “kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye”. Umuyobozi mukuru wa Unity Club akaba ari Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Mme Jeannette KAGAME.

Mu rwego rwo kwiyubaka kw’Abanyamuryango no kuba ku isonga mu guharanira no kubungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda, Unity Club itegura ibiganiro, mu bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’Ubwiyunge, bihuza abanyamuryango bayo buri mwaka.

Amahuriro yabanjirije iri yari afite insanganyamatsiko zikurikira :

 Ihuriro rya mbere ryabaye kuwa 04 Ugushyingo 2007, rifite insanganyamatsiko igira iti : “Kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda uhereye mu muryango”,

 Irya kabiri riba kuwa 15 Kamena 2008, riganira ku : ”Uruhare rw’abayobozi mu kubaka ubunyarwanda” ,

 Irya gatatu ryabaye taliki 02 Nyakanga 2010, ku : “Uruhare rw’Abayobozi mu gushimangira umuco w’ubworoherane n’ukuri, tugamije kunga no kubanisha neza Abanyarwanda”.

 Ihuriro rya kane riba tariki ya 07 Ukwakira 2011, rifite insanganyamatsiko igira iti : ”Intwararumuri mu guhesha Agaciro Umunyarwanda twimakaza Ubumwe n’Iterambere”.

Incamake y’ibyemezo-ngiro byavuye mu mahuriro yabanje :

1. Ku bayobozi ubwabo : Gushyira imbere inyunguz’igihugu, kuba intangarugero mu kubaka Ubunyarwanda, kwishakamo ibisubizo, gutahiriza umugozi umwe (team spirit).

2. Ku byo abayobozi bagomba abo bayobora : Kubana no kubanisha neza Abanyarwanda, gushyigikira ibikorwa ntangarugero by’ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya akarengane no kurenga amarangamutima, gusubiza Abanyarwanda icyizere ko u Rwanda ari umurage wa buri Munyarwanda wese.

3. Ku mikoranire n’izindi nzego : Kubaka ubufatanye n’izindi nzego, gukomeza kubaka ubuyobozi bwiza mu nzego zose, gushishoza akabona kare inzitizi ku bumwe n’ubwiyunge agafata n’ingamba.

4. Icyizere n’agaciro : Kubaka umuco wo kuganira, kuvugisha ukuri, kugira umuco w’ubworoherane, kuzirikana ko gahunda z’iterambere rirambye zigomba kubakira ku ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Impamvu y’iyi nsanganyamatsiko

U Rwanda rumaze gutera intambwe ndende mu kwiyubaka, hashingiwe ku buyobozi bwiza, umutekano, amahoro n’iterambere bya buri Muturarwanda, no guhoza ku isonga agaciro k’u Rwanda : Ingobyi iduhetse twese, dusangiye, tugomba guhora dusigasiye. Inzego zose n’Abanyarwanda babigizemo uruhare.

Nk’Abanyarwanda, by’umwihariko b’Intwararumuri, twageze kuri byinshi mu ntera zitandukanye. Mu ihuriro rya gatanu, tugarutse ku nsanganyamatsiko y’ihuriro rya kane, kuko ikubiyemo icyerekezo cya Unity club. Turifuza kurebera hamwe ishusho y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, tugasuzuma kandi tukanononsora uko ubumwe n’ubwiyunge bwacu bigomba guhora mu mutima w’ingamba zose zubaka u Rwanda n’abarwo.

Intego zihariye :

1. Kurushaho guteza imbere no guha agaciro umuco w’ibiganiro n’ubufatanye bw’abayobozi mu nzego zitandukanye.

2. Gusuzuma ibyagezweho hakoreshejwe ibipimo bifatika dushingiye ku nzira ndende y’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda no ku byemezo-ngiro n’insanganyamatsiko zaranze amahuriro yabanje.

3. Kugaragaza gahunda ngenderwaho y’ibiri imbere igamije kurushaho kunoza ingamba zifatwa, mu bufatanye n’izindi nzego z’ubuyobozi, hagamijwe gukomeza gutera intambwe ihora irushaho kuganisha u Rwanda n’Abanyarwanda aheza.

4. Kugaragaza gahunda yo gukomeza kwimakaza uruhare rwa buri Munyarwanda, yaba atuye mu gihugu cyangwa mu mahanga, hagamijwe gushyira ingufu mu kurwubaka no kurwisangamo iteka kuri we n’abamukomokaho, kuko u Rwanda ari ingobyi ya twese kandi tuyifiteho uburenganzira bungana.

5. Guha imbaraga n’agaciro ibikorwa ntangarugero by’Ubumwe n’Ubwiyunge by’Abanyarwanda, hatangwa igihembo ”Unity Award 2012”.

Imigendekere y’Ihuriro rya 5

Imirimo y’ihuriro izarangwa na :

• Ibiganiro :

 Unity Club : Inyigo ku byagezweho mu mahuriro.

 Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’Ubwiyunge : Ishusho y’Ubumwe n’Ubwiyunge (2012).

• Imirimo yo mu matsinda : Abari mu ihuriro bazaganira mu buryo bwimbitse, ku nzitizi zagaragajwe mu biganiro n’ingamba zigomba gufatwa.

• Gushyira hamwe ibyavuye mu matsinda no kungurana ibitekerezo.

• Gutanga igihembo ”Unity Award 2012” no gusoza Icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Abazatumirwa

Hazatumirwa abantu bagera kuri 280 :

 Abanyamuryango ba UC

 Abayobozi bakuru ku rwego rw’Igihugu

 Abayobozi b’Ingabo na Police ku rwego rw’Igihugu

 Abakuru b’Intara

 Abayobozi b’Uturere

 Abakomiseri muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge

 Abahagarariye abazahabwa igihembo ”Unity Award 2012”

Itariki : 16/11/2012

Aho izabera : Ingoro y’Inteko Ishingamategeko (Kimihurura-Kigali)

Unity Club Intwararumuri mu Ihuriro ngarukamwaka rya gatanu

Article by

Unity Club