Abasirikare n’aba Polisi bakomeje kwifatanya n’Umuryango Unity Club mu cyumweru" Army and Police week" bihaye cyo kubakira amazu imfubyi zo mu kigo cya Orphelinat Noël de Nyundo.
Muri icyo gikorwa kigamije kubaka amazu ane, harakorwamo ibikorwa byo kubumba amatafari no gutunda amabuye akagezwa ahari kubakwa ayo mazu 20.
Icyo cyumweri cy’Ingabo na Polisi cyatangiye kuwambere tariki 23/07/2012
biteganyijwe ko kizarangira kuwa gatanu.
Ibyo bikaba biri mubyo Polisi n’Ingabo bari biyemeje gutanga mu rwego rwo kurangiza ariya mazu Umuryango Unity club uri kubakira imfubyi. Kumunsi wa mbere, abasirikare n’aba polisi barenga 150 nibo bitabiriye icyo gikorwa, naho ku munsi wa 2 haje ingabo naba polisi basaga 200.
Abayobozi b’Ibanze nabo bakanguriye abaturage bo mu Murenge wa Kanembwe kuza kwifatanya n’abandi muri icyo gikorwa. Kumunsi wa mbere haje abaturage basaga 150 ariko kumunsi wa kabiri haje abarenga 500.
Régine Iyamuremye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango wa Unity Club, yishimiye uburyo aba polisi n’ingabo bitabiriye icyo gikorwa ndetse n’uburyo abaturage babyitabiriye. Akaba abona ko ayo mazu ane azaba azamuwemu cyumweru kimwe ari inkunga ikomeye cyane kuko inzi imwe iba ifite agaciro ka miliyoni icyenda.
Régine Iyamuremye komeje asobanura impamvu harimo kubakwa ariya mazu : ” Aya mazu 20 turi kubaka ni ay’abana batagira epfo na ruguru, batanibuka naho bakomoka, bakaba babaga mu kigo cya Orphelinat Noël de Nyundo. Igitekerezo twakigize dukurikije gahunda y’Igihugu isaba ko buri mwana yarererwa mu muryango. Ariko bariya twasanze bamaze kurenza imyaka 18 ntabwo baba bacyitwa abana, ahubwo batekerezwaho bakaba bashingirwa umuryango bakubaka igihugu, bagafatanya n’abandi banyarwanda batanga umusanzu wabo.”
Iyamuremye yakomeje asobanura ko icyo gikorwa gitangira hari abemeye inkunga y’amafaranga abandi bemera ibikoresho byo kubaka ndetse abandi bemera inkunga y’amaboko yabo ari nabyo “mureba hano mu cyumweru cyahariwe ingabo na polisi, bafatanyije n’abaturage”.
Yongeyeho ko byaberetse ko “ abantu bose bishyize hamwe bafite intego imwe bagera kucyo biyemeje”. Ngo bari bihaye intego yo kuzirangiza mu kwezi kwa 12, bakazizihiza Noheli bazitaha banazishyiramo bariya bana 20. Ngo icyizere ni cyose ko zizarangirira igihe : “ Buri bloc ifite amazu ane kandi tumaze kuzamura bloc 3 , nukuvuga ko ari amazu 12, hasigaye 8 ubundi tugatangira gusakara. Icyizere rero kirahari gishingiye ku bufatanye, kuri izi mbaraga mureba hano arinazo tunabona no mu bandi banyarwanda.” Yarangije ashimira cyane Ingabo na Polisi n’abandi banyarwanda bakomeje gutanga umusanzu wabo kugira ngo ariya mazu azamuke.
Nkezabayo Clarisse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu ashima kino gikorwa cy’Ingabo na Polisi.” Ingabo na Polisi baje kudufasha kubaka amazu y’abana b’imfubyi bo mukigo cya Orphelinat Noël cya Nyundo kugira abo bana bazabone aho batura bityo bakazava mu bigo by’imfubyi bakaba mumiryango ari nayo gahunda dufite”.
Yanashimiye umuryango wa Unity Club kuri icyo gikorwa anizeza ubufatanye. “Turashima igitekerezo Unity Club yagize tunizeza ko ubuyobozi n’abaturage ba Rubavu tuzakoresha imbaraga zose dutanga umusanzu kugeza ano mazu yuzuye kandi abana nibazimukiramo tuzakomeza kubaba hafi tubabera ababyeyi.”
Kuri tariki ya 31/03/2012, nibwo Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yifatanyije n’umuryango wa Unity Club na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) hamwe n’abaturage bo mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba mu gikorwa cy’umuganda wo kubaka amazu 20 y’abana b’imfubyi barengeje imyaka 18 bo mu kigo cy’imfubyi cyo ku nyundo cyizwi ku izina rya Orphelinat Noel de Nyundo.
Ni igitekerezo cyavutse tariki 18.12.2011 Minisitiri ubwo Dr Pierre Damien Habumuremyi na Unity Club bari ku Nyundo basangira Noheli n’ubunani n’abana b’imfubyi. Ni igikorwa ku ikubitiro cyatewe inkunga n’umuryango wa Unity Club, aya mazu 20 ngo akaba azatwara miliyoni 180 z’amafaranga y’U Rwanda, nukuvuga ko buri zi izaba ifite agaciro ka miliyoni zisaga icyenda.
Hari mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro gahunda ya leta yo kuvana abana bato mu bigo by’imfubyi bakarererwa mu miryango no kuremera imfubyi zirengeje imyaka 18.
Unity Club Reporter