Articles

Press Room

Minisitiri W’Intebe Yatangije Gahunda Yo Kubakira Amazu 20 Abana B’imfubyi Zo Ku Nyundo

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31/03/2012, Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yifatanyije n’umuryango wa Unity Club na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umutryango (MIGEPROF) hamwe n’abaturage bo mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba mu gikorwa cy’umuganda wo kubaka amazu 20 y’abana b’imfubyi barengeje imyaka 18 bo mu kigo cy’imfubyi cyo ku nyundo cyizwi ku izina rya Orphelinat Noel de Nyundo.

Hari mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro gahunda ya leta yo kuvana abana bato mu bigo by’imfubyi bakarererwa mu miryango no kuremera imfubyi zirengeje imyaka 18.

Iyi gahunda yo kuvana abana mu bigo by’imfubyi bakarererwa mu miryango yahawe insanganyamatsiko igira iti “turemere abana bacu, tubahe umuryango n’urukundo“.

Ni igitekerezo cyavutse tariki 18.12.2011 Minisitiri ubwo Dr Pierre Damien Habumuremyi na Unity Club bari ku Nyundo basangira Noheli n’ubunani n’abana b’imfubyi.

Ni igikorwa ku ikubitiro cyatewe inkunga n’umuryango wa Unity Club, aya mazu ngo akaba azatwara miliyoni 180 z’amafaranga y’U Rwanda.

Nyuma y’umuganda wari witabiriwe n’abandi bayobozi ku nzego zinyuranye n’abaturage benshi, Dr Habumuremyi yashyikirije Orphelinat Noël yo ku Nyundo inka yari yarabemereye.

Yanayoboye kandi umuhango wo kuremera ababyeyi bazwi ku izina rya Malayika Murinzi bakiriye abana b’imfubyi mu miryango yabo. Abahawe izo nka bakaba bagera kuri batandatu. Abandi ba malayika murinzi bagera kuri 29 bakaba bahise bemera ku mugaragaro ko na bo bagiye kwakira abana b’imfubyi mu miryango yabo.

Aloisea Inyumba, Visi Prezidante wa Kabiri wa Unity Club, akaba na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yijeje Ministre w’Intebe ko iyi gahunda yo gushyikiriza abana b’imfubyi imiryango izaba yarangiye mu gihe cy’umwaka ku bufatanye n’inzego zinyuranye yaboneyeho n’umwanya wo gushimira.

Dr Habumuremyi yashimye abantu bose bahagurukiye iyi gahunda k’uburyo bw’umwihariko akaba yashimye uyu muryango Unity Club watangijwe n’abagore b’abayobozi barangajwe imbere na Madame Jeannette Kagame.

Yibukije ko ari igikorwa kinahura n’ukwezi kwahariwe kwita ku mugore n’umukobwa, anavuga ko umuco mwiza wo gufasha usanzwe mu muryango nyarwanda n’ubusanzwe uba ususurukijwe n’umugore.

Nyuma y’uwo muganda wari witabiriye n’abantu barenga 1000, kuri iyo site ya Kanembwe, Dr Habumuremyi n’abandi bafatanyabikorwa muri iyi gahunda berekeje muri Lake Kivu Serena Hotel ahabereye igikorwa cyo gukusanya inkunga izakoreshwa mu kubakira imfubyi.

Muri icyo gikorwa cyo gukusanya inkunga yo kubakira abana 20 batagira umuryango kuri 70 bagaragaye mu Kigo cya Noël de Nyundo, abafatanya bikorwa baraho bagiye bemera kuzakora ibintu bitandukanye.

Inkunga yemewe kuzatangwa n’abo bafatanyabikorwa

Minisitiri W’Intebe Yatangije Gahunda Yo Kubakira Amazu 20 Abana B’imfubyi Zo Ku Nyundo

MINALOC yemeye gutanga miliyoni 20, ndetse Ministre Musoni James yongeraho ko " ibizabura byose amazu yenda kurangira Minisiteri ayoboye izabitanga".

Naho Polise n’Igisirikare nabyo byemeye ko mucyo bita" Army week na police week" bazibanda kugufasha uwo mudugudu ku buryo budasanzwe.

Umuyobozi wungirije Ikigo gishinzwe amagereza, Mary Gahonzire yemeye ko icyo kigo gifite ubumenyi budasanzwe mu bya Biogaz kizabibafashamo. Ibindi bigo byagiye byemera gutanga inkunga, aho twavuga nka :

 Master Steel yemeye kuzatanga amabati asakaye amazu 12 afite agaciro ka 10,000,000Frw

 Cimerwa yemera kuzatanga imifuka 500 y’isima ifite agaciro ka 5,000,000Frw

 Naho Egide Gatera wo muri Rwanda Mountain Tea yemeye amafaranga y’amanyarwanda asaga 5,000,000

 Mme Rubangura Immaculée yemera gutanga amafaranga 3,000,000

 Ameki color nayo itanga 2,500,000

 Ikigo cya RDB, 2,000,000Frw.

N’abandi benshi bagiye biyemeje inkunga y’amafaranga cyangwa se ibikoresho byo kubaka ayo mazu, inkoko zo korora, uturima.

Mu bindi byagiye byemerwa mu rwego rwo kuzafasha abo bana, harimo nko gutanga abazubaka inkoko, uturima tw’igikoni, n’ibindi.

Régine Iyamuremye, Umunyamabanga Nshingwabokorwa wa Unity
Club, gagaragaje ko bishimiye uko icyo gikorwa cyagenze. " Igikorwa cyagenze neza cyane, abantu bitabiriye umganda ari benshi cyane kandi n’abo twashoboye kugeraho bose no gusobanurira igikorwa n’icyo kigamije babyakiriye neza kandi bagihaye agaciro, ndetse baranagishyigikira"

Ngo byanampaye ikizere ko Abanyarwanda bashobora kubaka umuryango ufite indangagaciro z’umuco nyarwanda. Ngo abenshi baratubwiraga bati : "Nimureke dutange iyi nkunga twubakire abana, ni abacu, ni abana b’u Rwanda".

Madame Iyamuremye ngo kuriwe ubona rwose abantu baba babyishimiye nta gahato. Ngo haragaragaraye kandi ishyaka ryo kwikemurira ibibazo byacu nk’abanyarwanda. " Hari n’abatashye biyemeje nabo kujya gukora ubuvugizi no gushakira inkunga igikorwa cya Unity Club cyo kuremera abana 20, bakifuza ndetse ko twanarenza abo".

Iyamuremye yatangaje kandi ko ikindi gishimishije ari ukuntu ababyeyi bagera kuri 40 bafashe ingamba zo kwakira abana mu miryango bakababera Malayika Murinzi, kuko bumvise neza ko buri mwana wese akwiye kurererwa mu muryango kuko ariho abonera indangagaciro z’uburere, urukundo no kwitabwaho uko bikwiye.

Ngo "Kuremera umwana, kumuha umuryango n’urukundo" ni byo byari intego nyamukuru. " Turabona twabigezeho uko twabitekerezaga kandi no mu buryo bw’inkunga yo kubaka amazu 20 dufite icyizere ko tuzayabona kuko twashoboye gukusanya hafi 50% kw’ijana y’amafaranga azakenerwa".

Nkuko yakomeje abitangaza, ngo icyakozwe yari intango. Bazakomeza kwegera n’abandi batashoboye kuza mu gikorwa cya Rubavu.

"Iyo mirimo Nyakubahwa Premier Ministre yatangije igiye gukomeza ari nako dushyira ingufu mu kwegeranya inkunga twemerewe ndetse no gushaka andi mafaranga abura, ku buryo twihaye umuhigo wo kuzaba turangije aya mazu mu kwezi ku Ukuboza 2012 abafatanyabikorwa bacu batadutengushye"

Ngo ikindi gikorwa gikomeye ni ugutegura abana bazayahabwa habaye ubufatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana, ngo nabo bumve neza akamaro n’inyungu bagira mu gusubira mu buzima busanzwe, bakazagira na gahunda zihamye zo gukomeza kwiteza imbere no kugira ishema ryo kwibeshaho ubwabo.

Mu byifuzo Unity Club ifite, nuko iki gikorwa cyo kuremera abana barengeje imyaka 18 baba mu bigo batagira imiryango cyashyirwamo ingufu n’ubufatanye bw’inzego zose, kikagera mu Turere twose, kugira ngo intego ya MIGEPROF y’uko buri mwana wese agomba kurererwa mu muryango igerweho.

Icyo gikorwa cyanabayemo kandi ubusabane hagati y’abanyamuryango ba Unity Club n’abafatanya bikorwa ndetse nabateye inkunga bose.

Byarangijwe no gucinya akadiho mu busitani bwa Serena Hotel, bishimira ibyagenzweho hifashishijwe ibihangano bishya bya Miss Jojo wari witabiriye icyo gikorwa.

Kivange Egide Aigle

 

Minisitiri W’Intebe Yatangije Gahunda Yo Kubakira Amazu 20 Abana B’imfubyi Zo Ku Nyundo

Article by

Unity Club