Articles

Press Room

Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Akarere

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ifatanyije n’Umuryango Unity Club Intwararumuri n’Uturere yatangije Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Karere.

Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2017, Iri huriro ryatangijwe mu Karere ka Musanze, naho i Kigali habera inama y’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri yo gukurikirana no kugira uruhare mu itangizwa ry’aya mahuriro mu Turere twose.

Intego y’Ihuriro ni ukwimakaza umuco w’amahoro, ubufatanye, ubumwe n’ubwiyunge mu bayobozi no mu baturage mu rwego rwo guteza imbere imibanire myiza n’ubufatanye bishyigikira iterambere rirambye mu Turere no mu Gihugu muri rusange.

Iri Huriro kandi ni urubuga Abarinzi b’Igihango, ababaye abayobozi mu nzego z’imitegekere y’Igihugu n’abakizirimo bakomeza gutangiramo umusanzu wabo wo kuba intangarugero, gusigasira no gukomera ku gihango cy’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Madame Nsanzabaganwa Monique, Visi Perezida wa mbere wa Unity Club Intwararumuri, avuga ko Umuyobozi adacyura igihe mu nshingano ze zo kuba urumuri no kuba umusemburo w’impinduka nziza mu baturage.

Mu nama yahuje abanyamuryango ba Unity Club, yagize ati : ”Iri huriro rizafasha abahoze ari abayobozi kudatatira igihango bagiranye n’Igihugu no kugendana n’ibihe kugira ngo bakomeze kuba umusemburo w’impinduka nziza mu mibanire n’imibereho y’abaturage.”

Bwana Ndayisaba Fidele, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, avuga ko iri huriro rizanaba umwanya wo gusesengura imiterere y’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere, ibyishimirwa byagezweho, ibibubangamiye n’ingamba zo kurushaho kubuteza imbere no kuzishyira mu bikorwa. Yavuze kandi ko Ihuriro ry’uyu mwaka mu Turere ari „umwanya wo kwizihiza intambwe ishimishije imaze guterwa mu nzira y’ Ubumwe n’ Ubwiyunge by’Abanyarwanda bakesha ubuyobozi bwiza buyobowe na Nyakubahwa Perezida Kagame Paul n’umuhate wabo.”

Ihuriro rigizwe n’abayobozi mu nzego z’imitegekere y’Igihugu n’ababaye abayobozi b’izi nzego guhera igihe Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagiriyeho tariki ya 19/07/1994 n’abandi bantu b’ingenzi bazwiho kugira uruhare rw’umwihariko mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda barimo Abayobozi b’inzego z’umutekano mu Karere ; Abarinzi b’Igihango ; ababaye Inyangamugayo za Gacaca ; abari muri Komite z’ Abunzi.

Gusoza gahunda y’itangizwa ry’Ihuriro ku rwego rw’Akarere biteganyijwe taliki ya 17/06/2017 mu Karere ka Nyaruguru.

Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, mu nama yabahuje kuri uyu wa 23/05/2017, batangaje ko bazakomeza kugira uruhare mu gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kuba koko urumuri mu bumwe n’imibanire myiza by’Abanyarwanda.

Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge ku rwego rw’Akarere

Article by

Unity Club